\n
Amakuru yihuse kandi yizewe

Home > Nyamukuru > Abakobwa 243 b’abanyeshuri batewe inda muri Guma mu Rugo

Abakobwa 243 b’abanyeshuri batewe inda muri Guma mu Rugo

Tuesday 10 November 2020, by sereine

Mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, raporo zatanzwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri zerekana ko abakobwa 243 babaruwe mu Mirenge yose y’aka Karere, batewe inda hagati mu mezi bamaze batiga bakiri iwabo.

Byamenyekanye ubwo abadepite bari i Muhanga mu rwego rwo gusuzuma uko ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 zubahirizwa mu bigo by’amashuri kuva byafungura imiryango ku banyeshuri bari bamaze igihe kinini badakandagira ku ishuri mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu Kayitare Jacqueline, ku wa Gatatu tariki 04 Ugushyingo 2020, yabwiye umuseke wanditse iyi nkuru ko bariya bakobwa batewe inda barimo abatuye cyangwa abiga i Muhanga ariko mu biruhuko bagataha hirya no hino mu tundi turere.

Ati "Icyorezo cyatuzaniye ibibazo byinshi, kuko hari bamwe mu babyeyi bagiye gushakisha ubuzima ntibabona umwanya wo kwita ku burere bw’abana babo. Ababateye inda baboneraho urwaho rwo kubahemukira".

Cyakora Kayitare avuga ko ikibazo cy’abatewe inda, batagihuza n’abanyeshuri bataragera ku bigo bigamo, akavuga ko ngo bari gukorana inama n’abayobozi b’ibigo kandi bemeranyijwe ko nta mwana uzabuzwa kwiga kuko yabyariye iwabo.

Yanenze ababyeyi batuzuza inshingano zabo zirimo no guha uburere bwiza abo babyaye, ahubwo bagahugira mu bindi bikorwa byabo bitandukanye.

Umuyobozi w’itsinda ry’Abadepite ririmo gusura ibigo by’amashuri n’indi mishinga itandukanye muri Muhanga, Hon Kalinijabo Barthelemy, avuga ko hakwiriye gushakwa uko ibibazo by’abana batewe inda bikemuka, bakagaruka mu ishuri.

Hon Kalinijabo asaba inzego bireba gukorana bya hafi kugira ngo abateye bariya bakobwa inda bamenyekane kandi bakurikiranwe.

Ati "Abatewe inda bagomba kugaruka kwiga, ariko ababigizemo uruhare bafatwe bahanwe hakurikijwe amategeko kuko bakoze icyaha".

Muri uru rugendo, itsinda ry’abadepite ryabwiwe ko mu Murenge wa Kiyumba wonyine ufite abakobwa barenga 40 batewe inda muri aya mezi 7.

Hari bamwe mu babyeyi bavuga ko umubare wa bariya bakobwa bavugwa batewe inda muri Muhanga ari muto kuko ngo habaruwe abanyeshuri gusa, bo bakemeza ko abakobwa batewe inda muri Muhanga barenga 500.

Mu Karere ka Muhanga hari ibigo by’ amashuri abanza 124, ayisumbuye ni 52 n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro 22.

Clément Bagemahe

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Hypertext link

(If your message refers to an article published on the web or to a page providing further information, please enter the title of the page and its URL below).