\n
Amakuru yihuse kandi yizewe

Home > Slider > Bamwe mu bakristo kubaho byababereye ikibazo, kuko bagiye bahura n’ivangura (...)

Bamwe mu bakristo kubaho byababereye ikibazo, kuko bagiye bahura n’ivangura ndetse n’ihohoterwa. Ariko nubwo bimeze gutyo, amamiriyoni y’abakristu b’Abahinde bakomeje gushikama mu kwizera kwabo.

Monday 13 July 2020, by sereine

Bamwe mu bakristo kubaho byababereye ikibazo, kuko bagiye bahura n’ivangura ndetse n’ihohoterwa. Ariko nubwo bimeze gutyo, amamiriyoni y’abakristu b’Abahinde bakomeje gushikama mu kwizera kwabo.

Umufatanyabikorwa wa Open Doors ukorera mu Buhinde yavuze ko, kuri ubu abakirisitu bari kubabara kurusha mbere. Kuko abenshi muri bo bari guhangana n’ibibazo by’ubukungu ndetse bakanarwana n’inzangano z’abaturage badahuje ukwemera. Ariko nubwo bimeze gutyo, abakirisitu bo mu Buhinde basa nkaho batajegajega mu kwizera kwabo kandi batinyuka kubaho ubuzima bwabo bwa gikristo.

Umufatanyabikorwa wa Open Doors, Sabita agira ati: “Umwuka wera arakora rwose.” Abahohotewe barashikamye kandi hari abantu benshi bari gukizwa no kurushaho kwizera. Mu mudugudu umwe w’Abahinde, itorero ryashoboye gusengera agatsiko kagerageje kubatera ubwoba bucece.

Sam umuvandimwe wa Sabita yavuze ko hari icyumweru kimwe, abantu bagera kuri 25 binjiye mu itorero, baka pasitoro umukufi we baramukubita cyane, ari nako batotezaga abandi, ndetse bamena n’ibikoresho byose bya muzika. Itorero ryarumiwe ryose riraceceka bitewe nibyo bari bari kubona, hanyuma umugore wa pasiteri, ahitamo kwihagararaho, atangira gusakuza agira ati: Himbaza Uwiteka!

Bidatinze, abandi bagore bari bateraniye aho, batangira kwifatanya nawe bavuga cyane bati: Nimushimire Uwiteka! Himbaza Uwiteka! Imana ihabwe icyubahiro! Ako gatsiko k’abantu kumvise abayoboke b’itorero bavuza induru, kandi bahimbaza Imana, nabo batangira guhimbaza imana yabo, noneho bihinduka amarushanwa.

Ariko igihe abantu 300 bari mu rusengero bavuzaga induru bagira bati:” Imana ishimwe! abo bagabo bagize ubwoba batangira kwiruka ku muryango. Mu gihe abari muri ayo materaniro babonaga abo bagabo biruka, batangiye gusakuza cyane basubiramo bati: Himbaza Uwiteka! Himbaza Uwiteka!

Nyuma yaho, umushumba w’itorero yagize ati: Ntabwo twababajwe n’itotezwa ryabaye ahubwo turashimira Imana, kuko ubu twiteguye guhangana n’itotezwa rikaze nk’iri.

Umufatanyabikorwa wa Open Doors, Sabita, uvuga inkuru y’uyu mupasitori w’Ubuhinde wari umaze kwizera, bwa mbere ubwo se yakizwaga uburwayi bwo mu mutwe biciye mu buryo bw’igitangaza, bityo bikaba byaratumye ashaka gukorera Umwami, kandi itorero rye ryari rikuze vuba aha, hamwe n’abizera bashya barenga 100.

Intagondwa z’Abahindu zaramukubise anafungwa na polisi, ndetse izo ntagondwa z’abahindu zimwirukana mu mudugudu we. Bamubwiye ko nibaramuka bamubonye asangiza ukwemera kwe undi muntu bazamwica.

Iyi nkuru dukesha “Christian today” ivuga ko, Sabita yabajije uwo mupasitoro icyo azakora muri ibyo bibazo byose, asubiza ko yasezeranije Uwiteka ko azamunambaho kandi akamupfira, ndetse ko azakomeza gukorera Uwiteka. Pasitoro yongeye kubazwa niba abahezanguni b’Abahindu baratsinze, arasubiza ati oya rwose, ntabwo aribyo. Ibitero byibasiye abakirisitu n’andi matsinda mato harimo n’abayisilamu bo mu Buhinde byiyongereye cyane kuva muri 2014.

Ku buryo mu mwaka wa 2018, Urutonde rw’umuryango Open Doors’ World Watch, rwagaragaje urwego rwo gutotezwa ku bakristu ku isi, rwerekana ko Ubuhinde ari igihugu abakirisitu bahura n’itotezwa rikabije. Umwaka ushize, Open Doors yashyize ahagaragara raporo 825 z’itotezwa ryibasiye abakirisitu 43392, uhereye ku kwangwa n’abaturage, gutukwa, gukubitwa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ubwicanyi.

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri Open Doors ku rwego mpuzamahanga, Dr Ronald Boyd-MacMillan, avuga ko COVID-19 yatumye Abahindu b’intagondwa bongera ihohoterwa rikorerwa amadini mato mu gihugu. Abahezanguni b’Abahindu bafata ubukristo nk’idini ry’amahanga, bityo iyo babonye itorero riri kwaguka bibatera ikibazo.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Hypertext link

(If your message refers to an article published on the web or to a page providing further information, please enter the title of the page and its URL below).