\n
Amakuru yihuse kandi yizewe

Home > Iyobokamana > Dominic NIC yatangaje ko atakorana indirimbo na Bull Dog

Dominic NIC yatangaje ko atakorana indirimbo na Bull Dog

Monday 19 October 2020, by sereine

Mw’ijoro ryo ku cyumweru taliki ya 27 Nzeli mu Kiganiro K&K show cya radiyo B&B Umwezi fm cyarimo gikorwa na Karangwa Mike ndetse na Manzi Yves bagarutse kukibazo gikomeje kwigaragaza muri muzika ihimbaza Imana aho bagaragazaga ko umuziki uhimbaza Imana ukomeje kugenda usubira inyuma ndetse abawukora batabasha kubona uko wababeshaho , muricyo kiganiro bifashishije abahanzi batandukanye n’abanyamakuru batandukanye basanzwe bazwi muruganda rw’umuziki uhimbaza Imana.

Muri abo bifashishaga mu kiganiro harimo umuhanzi Ashimwe Dominic Nic aho yatanze umusanzu we muburyo abone uyu muziki uhimbaza Imana wakorwa haba kubayikora nkabashaka ko ibatunga ndetse nabayikora nk’umuhamagaro.

Ubwo Mike Karangwa yamubazaga ibibazo , mugusoza ikiganiro bakoranaga yamubajije nimba ashobora gukorana indirimbo na Bull Dogg mugusubiza Dominic yasubije agira ati“Oya njye ntabwo nabikora”Mike Karangwa aboneraho kumubwira ko atakongera kumubaza impamvu maze Dominic nawe amusubiza agira ati“Igisubizo kirivugira ubwacyo.”

Kuki utakorana indirimbo na Bull Dogg kandi aheruka guhamya ko yakiriye Kristo ndetse ubuzima bwe bwahinduwe ?

Tumaze kumva ibyo yatangaje twamushatse tumubaza icyamuteye gukoresha iriya mvugo ko atakorana na Bull Dogg indirimbo mugusubiza adusubiza agira ati“navuze ko ntakorana nawe indirimbo zisanzwe , ariko iza gospel twazikorana .” abajijwe impamvu yahejeje abantu mugihirahiro kandi abenshi baziko na Bull Dogg yamaze kwakira Kristo asubiza agira ati“impamvu nuko ikiganiro nakoranye nawe yambwiye ko atazareka gukora umuziki yarasanzwe akora bityo uburyo nabajijwe nkaba nahise nsubiza ngendeye kukiganiro twagiranye ko nubwo yakijijwe ariko ataretse gukora umuziki usanzwe .” ibi akaba yabisobanuye muburyo bwo kugaragaza impamvu yavuze ko atakorana nawe indirimbo aruko indirimbo Bull Dog akirimo gukora nubwo yakijijwe ari izisanzwe atari izihimbaza Imana.

Clément Bagemahe

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Hypertext link

(If your message refers to an article published on the web or to a page providing further information, please enter the title of the page and its URL below).