\n
Amakuru yihuse kandi yizewe

Home > Amatangazo > Gahunda y’ibikorwa biteganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u (...)

Gahunda y’ibikorwa biteganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Tuesday 21 July 2020, by sereine

Tunejejwe no kubagezaho gahunda y’ibikorwa biteganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

I. Umutwe w’Abadepite

A. Inteko Rusange (3:00 pm)
· Gusuzuma ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG);
· Kugezwaho raporo ya Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inteko Rusange yo ku wa 23 Mutarama 2019 ku ngendo iyo Komisiyo yakoze kuwa 26/11-21/12/2018 zigamije kureba uko umusaruro ukomoka ku buhinzi n’Ubworozi uboneka, uko utunganywa, uko ugezwa ku isoko n’akamaro ufitiye abaturage, no kureba aho ubushakashatsi bwo gutubura imbuto mu Gihugu bugeze, n’imyanzuro y’Inteko Rusange yo ku wa 28 Gashyantare 2019 ku ngendo z’Abadepite bose mu Gihugu mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya zimwe muri gahunda zigamije guteza imbere abaturage no kubakura mu bukene, zabaye muri Mutarama na Gashyantare 2019.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Hypertext link

(If your message refers to an article published on the web or to a page providing further information, please enter the title of the page and its URL below).