\n
Amakuru yihuse kandi yizewe

Home > Nyamukuru > Joe Biden yatorewe kuba Perezida wa Amerika atsinze Trump wari (...)

Joe Biden yatorewe kuba Perezida wa Amerika atsinze Trump wari k’ubutegetsi

Tuesday 10 November 2020, by sereine

Joe Biden umukandida w’Umudemokarate wahataniraga kuyobora Leta zunze Ubumwe za Ameriaka, yatsinze bidasubirwaho Donald Trump umukandida w’umurepubulikani wari umaze imyaka ine ari Perezida wa Repubulika, bityo aba Perezida wa 46 wa Amerika.

Joe Biden yatsinze ku majwi 290, atsinda Donald Trump wagize amajwi 214. Ni amatora yatangiye ku wa kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2020.

Joe Biden, wabaye na Visi Perezida ku butegetsi bwa Barack Hussein Obama, ahawe intsinzi na Leta ya Pennsylvanie, intsinzi ikomeje kuvugwa mu bitangazamakuru bikomeye ku isi.

Ku ntsinzi yari amaze iminsi ahatanira ku buryo butoroshye, Joe Biden wari wasabye abamushyigikiye gutuza bagategereza ko ibarura rirangira yagize ati “Ni iby’igiciro gikomeye cyane kuba ntorewe kuyobora Amerika. Nyuma yo guhura na byinshi bikomeye muri uru rugendo, abanyamerika benshi baratoye. Ibi byongeye gushimangira ko demokarasi iterera mu mutima wa Amerika”.

Yakomeje avuga ko “Abanyamerika bagomba gushyira imijinya n’urwango ku ruhande, bagafatanya nk’abanyagihugu kimwe”.

Impinduka ikomeye cyane nanone ku mwanya wa visi perezida, aho Biden yahisemo umugore w’umwiraburakazi Kamala Harris w’imyaka 56 kuzamubera Visi perezida, ibintu bibaye bwa mbere mu mateka ya Amerika.

Nyuma yo gutsinda Trump, Joe Biden yanditse kuri twitter ati “Amerika, Ndanezerewe cyane kuba mwampisemo ngo nyobore igihugu cyacu cyiza. Akazi kari imbere karakomeye, ariko ndabasezeranya ko nzaba Perezida w’Abanyamerika bose, abantoye n’abatarantoye. Nzakomeza icyizere mwampaye”.

Clément Bagemahe

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Hypertext link

(If your message refers to an article published on the web or to a page providing further information, please enter the title of the page and its URL below).