\n
Amakuru yihuse kandi yizewe

Home > Imyidagaduro > Narada Worship Team ya AEBR Kacyiru yasohoye indirimbo nshya ‘Ugira (...)

Narada Worship Team ya AEBR Kacyiru yasohoye indirimbo nshya ‘Ugira neza

Thursday 9 July 2020, by sereine

Narada Worship Team ikorera umurimo w’Imana muri AEBR Kacyiru yashyize hanze indirimbo nshya yitwa ‘Ugira neza’ yuje ubutumwa busobanura imbabazi z’Imana ndetse n’urukundo rwayo.

Narada Worship Team ni umutwe w’abaririmbyi bakiri urubyiruko, watangiye umurimo w’Imana mu 2008. Ni imwe mu makorali akunzwe cyane mu itorero rya AEBR mu Rwanda hose. Kugeza ubu bamaze gushyira hanze indirimbo 6 ari zo: ‘Waravuze uti’, ‘Abanyarwanda’, ‘Mu biganza byawe’, ‘Ubuntu’, ‘Ntunsige’ na ‘Ugira neza’ bashyize hanze.

Jean de Dieu Habimana Perezida wa Narada Worship Team yabwiye INYARWANDA ko intego yabo ari ugutanga ubutumwa bwa Yesu Kristo babinyujije mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yavuze ko magingo aya iyi korali igizwe n’abantu 50 bari mu ngeri zose ariko cyane cyane abakiri urubyiruko bakiri ku ntebe y’ishuri. Yagize ati:

Narada Worship Team ni itsinda ry’abakozi b’Imana bakorera umurimo w’Imana mu Itorero rya AEBR Kacyiru ubu bageze kuri 50. Batanga ubutumwa bwa Yesu Kristo babinyujije mu ndirimbo zo kuramya Imana no kuyihimbaza. Narada Worship Team igizwe n’abantu b’ingeri zose gusa higanjemo urubyiruko abana b’abanyeshuri.

Habimana Jean de Dieu, aganira n’Inyarwanda dukesha iyi nkuru yavuze ko indirimbo yabo nshya bamaze gushyira hanze isobanura urukundo rw’Imana n’imbabazi zayo. Yagize ati “Indirimbo ‘Ugira neza’, isobanura imbabazi z’Imana n’urukundo itugirira kandi igaragaza ko ntawe uhwanye n’imbaraga z’Imana ndetse ko Imana ari yo imenya ubuzima bwacu kandi ko ari nayo ibugena”.

Narada Worship Team bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye mu rwego rwo kurushaho gusakaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Kuri Instagram bitwa ‘Narada worship team_rwanda’, Facebook bitwa ‘Narada Worship team’ naho Youtube channel yabo ni ‘Narada Worship Team’

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Hypertext link

(If your message refers to an article published on the web or to a page providing further information, please enter the title of the page and its URL below).