\n
Amakuru yihuse kandi yizewe

Home > Imibereho myiza > Ubushakashatsi bushya bwashyize ahagaragara, uburyo imyaka y’imbwa ibarwa (...)

Ubushakashatsi bushya bwashyize ahagaragara, uburyo imyaka y’imbwa ibarwa ugendeye ku myaka y’umuntu

Monday 13 July 2020, by sereine

Ubushakashatsi bwari bwaratanze iyi formule bwateshejwe agaciro mu Gushyingo 2019 n’itsinda ry’abashakashatsi bo muri Califonia, bakoze ubundi bushakashatsi nyuma bukaza kwemerwa.

Ubu bushakashatsi bwashizwe ahagaragara ku wa kane, tariki ya 2 Nyakanga 2020, ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi bo mu ishuri ry’ubuvuzi rya San Diego rivuga ko imbwa n’abantu badasaza ku kigero kimwe.

Nk’uko bigaragara ku bisubizo birambuye, ubusesenguzi ku mihindagurikire y’utunyangingo duto cyane tw’imbwa (ADN), bwerekana ko imbwa zisaza ku buryo bwihuse cyane kurusha abantu.

Abashakashatsi batangaza ibyavuye mu bushakashatsi bwabo kuri Televiziyo mpuzamahanga y’abanyamerika yitwa CNN, bavuze ko uko imbwa igenda ikura ari ko umuvuduko wayo wo gusaza ugenda uhindagurika.

Iyi nkuru dukesha igitangazamakuru cyo mu bufaransa cyitwa “20 minutes” Ikaba yaranditswe kandi na Katabarwa ku Isezerano.com ivuga ko ubushakashatsi bwerekana ko imbwa y’umwaka umwe gusa, mu by’ukuri iba ingana n’imyaka 30 y’umuntu.

Imbwa ifite imyaka 4 bivugwa ko iba yegereje imyaka 53 y’umuntu, kuko ngo umuvuduko wayo wo gusaza ugenda buhoro nyuma yo kugera ku myaka 7.

Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, Trey Idecker yavuze ko imbwa y’amezi 9 iba ishobora kubwagura ikagira ibibwana.

Trey Ideck anavuga ko bamaze kumenya ko, igipimo cy’imyaka y’imbwa uyigereranyije n’iy’umuntu udakoresha igipimo cya 1:7 nkuko byahoze ahubwo hasohotse indi formule nshya yo kubara imyaka y’imbwa ariyo 16 ln (dog age) + 31.

Niba imbwa y’umwaka 1, babaraga ko iba ifite imyaka ingana n’iy’umuntu ufite imyaka 7, bisobanura ko imbwa ifite imyaka 5, babaraga ko ifite imyaka ingana n’iy’umuntu ufite imyaka 35, kuko 5×7=35.

Ariko ubushakashatsi bushya bwasohotse bwemeza ko imbwa y’imyaka 5, wavuga ko imyaka yayo uyigereranyije n’iy’umuntu yaba ari imyaka 56, ugendeye kuri ya formule 16 ln 5+31=56.

Abashakashatsi bemeza ko ubu ari bwo bushakashatsi bwa mbere bushobora gukoreshwa ku moko yose y’imbwa, kandi ko ibyo babonye bishobora gufasha abaveterineri gufata ibyemezo byinshi bijyanye no gusuzuma cyangwa kuvura imbwa.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Hypertext link

(If your message refers to an article published on the web or to a page providing further information, please enter the title of the page and its URL below).