\n
Amakuru yihuse kandi yizewe

Home > Imyidagaduro > Uganda yirukanye Umuhanzikazi Yvone Chaka Chaka shishi itabona!

Uganda yirukanye Umuhanzikazi Yvone Chaka Chaka shishi itabona!

Tuesday 7 January 2020, by sereine

Polisi ya Uganda yahambirije utwangushye umuhanzi wamamaye muri Africa witwa Yvonne Chaka Chaka nyuma y’igihe gito yari amaze muri Uganda. Yvonne avuga ko yari aje muri Uganda kubera ubutumire bw’umwe mu bami b’aho yari bucurangire mu ijoro ryishyira iya 01, Mutarama, 2020.

Yvonne Chaka Chaka yirukanywe na Polisi ifatanyije n’abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka.

Yaherekejwe agezwa ku kibuga cy’indege kiri Entebbe yurira indege yihuse arataha.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Fred Enanga avuga ko impapuro zo gusaba Yvonne Chaka Chaka kuzinga ibye agataha yazibonye hakiri kare, bityo ko atatunguwe cyane.

Chaka-Chaka yari buririmbe mu gitaramo kiswe Enkuuka Y’Omwaka( impera y’umwaka) cyari bubere i Kampala kikitabirwa n’umwe mu bami bo muri Uganda .

Hari abemeza ko kwirukanwa ku butaka bwa Uganda byategetswe na Perezida Museveni kuko ngo muri iyi minsi hari amakuru afite y’uko Yvonne Chaka-Chaka afitanye umubano wa Politiki na Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu bakunzi b’umuziki.

Source: The Nairobi News

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Hypertext link

(If your message refers to an article published on the web or to a page providing further information, please enter the title of the page and its URL below).