Home > Imibereho myiza > Uko bakora amandazi/ Beignets
Uko bakora amandazi/ Beignets
Tuesday 23 June 2020, by
Menya uko wategura amandazi
Aya atandukanye n’amandazi asanzwe kuko yo aba yoroshye kandi anaryoshye ugereranyije n’asanzwe.
Ibyo ukenera kugira ngo ukore beignes
• 500 g de farine
• 150 g isukari iseye
• 10 g umusemburo
• 3 amagi
• 70 g z’amavuta ya beure
• 15 cl amata/1/2 cy’icyupa rya fanta
• 7 g umunyu
Amavuta 1 litiro yo guteka amandazi
Uko bikorwa
Banza ushongeshe amavuta.
Vanga ifarini n’isukari,umusemburo n’ umunyu, usukemo n’amagi wakoroze ku ruhande. Ongeramo amavuta yamaze gushonga, usukemo n’amata uvange bikore ubugari budakomeye ariko nanone budafata ku ntoki.
Uwo mutsima wurekere mu kintu wawukoreyemo umare byibura nk’isaha n’igice
Nyuma wurambure ahantu ku meza hari isuku wabanje kunyanyagizaho agafarini gake.
ongera uwureke gutyo mu gihe cy’isaha.
Nyuma camutsa ya mavuta , hanyuma ugende ukata kuri wa mutsima ubummbe ingano na forume wifuza hanyuma unage muri ya mavuta ari kuziko yamaze gucamuka neza.
Namara guhindura ibara nyuma y’iminota hagati y’5 n’8, yaruze rushe ituma agabanyukaho amavuta, hanyuma uyagabure ari akazuyaze.
Reba video yose