\n
Amakuru yihuse kandi yizewe

Home > Imyidagaduro > Umuhanzi Bushali kuri "stage" imwe n’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo The (...)

Umuhanzi Bushali kuri "stage" imwe n’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo The Ben

Tuesday 7 January 2020, by sereine

Umuraperi wadutse vuba aha witwa Bushali azaba ari kumwe n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda mu gitaramo ngarukamwakaThe East African Party. Muri bo harimo The Ben, King James, Butera Knowless, Bruce Melodie na Andy Bumuntu nawe ukizamuka.

Indirimbo za Bushali zizwi cyane ni ‘ku gasima’ nindi yiswe ‘ Ni twebwe’.

Igitaramo East African Party kizaba mu ijoro ry’ubunani, kikazaba kibaye ku nshuro ya 12.

Nta muhanzi w’umunyamahanga uzakitabira, bose ni Abanyarwanda.

Bruce Melodie nk’umwe mu bahanzi bazataramira abazitabira iki gitaramo ku rukuta rwe rwa instagram yavuze ko azatanga ibyo afite byose mu gushimisha abafana

Ku mbuga nkoranyambaga abakurikiranira hafi amakuru y’imyidagaduro bavuga kuba abahanzi nyarwanda ari bo bazabataramira muri East African Party ari ikintu kiza kuko bizamura umutungo wabo.

Umunyamakuru w’imyidagaduro Tidjara Kabendera nawe kuri instagram yagaragaje ko yishimiye kuba abanyarwanda bazatangira umwaka bataramirwa n’abahanzi nyarwanda gusa.

Yagize ati “…Bya bintu birakaze….tuzinjira muri 2020 dutaramirwa n’abahanzi bacu gusa aha iwacu mu Rwanda gusa. Aba bahanzi tuzabereke ko tubashyigikiye maze twuzuze Kigali Arena…”

Igitaramo cya East African Party kizaba ku itariki ya 01, Mutarama 2020 muri Kigali Arena.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Hypertext link

(If your message refers to an article published on the web or to a page providing further information, please enter the title of the page and its URL below).