\n
Amakuru yihuse kandi yizewe

Home > Slider > AMAFOTO/ Umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel wamenyekanye...

AMAFOTO/ Umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel wamenyekanye...

Sunday 26 July 2020, by sereine

Umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel wamenyekanye mu muryango African Evangelist Entreprise kuri uyu wa gatandatu tariki 25/07/2020 yakoze ubukwe na KALIGIRWA COCO mu muhango witabiriwe n’abantu mirongo itatu nk’uko amabwirirza yo kurwanya Coronavirusi ahagaze muri iki gihe. Umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel yanabaye umuyobozi w’Umuryango w’Ivugabutumwa ukorera muri za Kaminuza Groupe Biblique Univesitaire (GBU).

Umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel Umugore we wa mbere KUNDA Therese yitabye Imana, tariki ya 6 Kanama 2017, azize indwara ya kanseri y’umwijima yari amaranye amezi atanu; yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze icyumweru arwariye. Amusigira abana batatu. Abasenganye n’abakoranye na Kunda bamufataga nk’inkoramutima ndetse bamushima ubutwari bwamuranze no kwicisha bugufi yagiraga imbere y’abantu bose. Kwizera yashimangiye ko Kunda, baherukaga no kwizihizanya imyaka 10 bambikanye impeta y’urudashira, yamwigiyeho ibintu bine bikomeye mu buzima byamubereye ihishurirwa rishya. Yagize ati "Hari ibintu by’ingenzi nigiye ku mugore wanjye bingaragariza ko Imana iriho. Icya mbere gutaha kwe byatumye menya ko Imana atari inkuru cyangwa ikinyoma, Imana iriho." Yakomeje agira ati "Kunda yatumye menya ko ijuru ari ukuri. Imana mu ijuru irahari, kandi Kunda yagiye mu ijuru mureba. Agakiza ni impamo, agakiza tuvuga kariho kandi kubaho ukijijwe by’ukuri birashoboka." Kwizera yavuze ko Kundwa yamubereye umugore w’inkoramutima mu gihe cyose bamaranye. Yagize ati "Kunda yanyereye imbuto nziza, ambera umugore mwiza, aranshyigikira mu muhamagaro wanjye ku buryo mu myaka icumi twari tumaze twubatse urugo, nta na rimwe twigeze duhamagaza umuntu ngo adukemurire ibibazo. Nta na rimwe Kunda yigeze ambeshya mu gihe cyose twamaranye."


Mu bukwe bwa Kwizera bwabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 25/07/2020, Reverand Ruhimbya yasabye Kwizera kubwira COCO amagambo meza yajyaga amubwira yiherereye. Kwizera nawe ati " COCO muri Bridal Shower nakubwiye ko nzakubera romantic evangelist, nzagukunda, nzagutetesha. Wambereye inshuti Nziza".


COCO nawe yamusubije arira ati " Merci d’etre un frere a moi. Imana izanshoboze kugukunda".

Reba amafoto


VIDEO yose y’ubukwe

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Hypertext link

(If your message refers to an article published on the web or to a page providing further information, please enter the title of the page and its URL below).