\n
Amakuru yihuse kandi yizewe

Home > Slider > Uvugwaho gushira isoni, gutukwa, yanyoye rumogi rwinshi,afatwa kungufu, (...)

Uvugwaho gushira isoni, gutukwa, yanyoye rumogi rwinshi,afatwa kungufu, yiyahura gatatu. /Ev.Eliane

Tuesday 14 July 2020, by sereine

Ubuzima bushariye burimo kunywa rumogi ,gushaka kwica ise,gufatwa kungufu byamubereye igikomere.
ibi,ni ibyatangajwe na Ev.Eliane mu ikiganiro yagiranye na IMPUHWE TV n’ibiganzabyimpuhwe.rw

Mubuhamya burebure yagize ati
"Data yaranyanze anziza ko navutse ndi umukobwa yangiriye nabi muburyo butandukanye anjyana muri za nyabingi no mubarangi ndabyanga arantoteza bikomeye nshaka kumwica birananira. kwangwa na data byamviriyemo gufatwa kungufu ngurishijwe na masenge i kanombe kandi bamfata ndi munzu iwe banabyumwa mucyumba cyegeranye nicyabo umugabo arandarana mbura kirengera narababariye ariko sinzabyibagirwa. nanyoye urumogi rwinshi imyaka 12 nshaka umujinya mwinshi nashatse kwiyahura gatatu , nize iteramakofi n’imigeri (karate)
ngera ku umukandara w’umukara
(Ceinture noir) nshaka kwihimura ku bagabo bose mpereye kuri data".
Kubijyanye no gushaka umugabo yagize ati"njye waranteretaga nkaguha ababyeyi bawe bombi nta mutoma wapfataga niyo wambwiraga ngo urankunda twarabipfaga." gusa,byaje kurangira nshatse umugabo ariko tumarana imyaka ibiri tutabana nk’umugabo n’umugore. Yesu niwe wanyiyeretse mu nzozi nsaba umugabo wanjye imbabazi kuva ubwo
ntangira kuba Umugore ndetse agakiza karakomeza uyu munsi ndahamya imbaraga za Yesu zamvanye ahabi ubu ndi umuvugabutumwa bwiza.
aganira n’IMPUHWE TV
yasoje asaba ababyeyi kwirinda kubabaza abana kubatoteza no kubaturiraho ibintu bibi kuko bibaviramo ibikomere by’iteka, abajijwe icyo yavuga ku abamutuka ku imbugankoranyambaga yagize ati" abantukira ku imbugankoranyambaga banziza kuvuga ubuhamya bwanjye,
sinkibatindaho kuko muribo hari abantera imbaraga,hakaba abanyigisha hakaba nabashobora kuntuka bitewe n’ibikomere bafite, bityo byose ndabyakira".

Kurikirana ikiganiro kirambuye

Clement Bagemahe.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Hypertext link

(If your message refers to an article published on the web or to a page providing further information, please enter the title of the page and its URL below).